"Akari ku mutima gasesekara ku munwa "
Amarangamutima yacu ni yo agena imitekerereze yacu, akerekana uko duteye mu byo ducamo ndetse duhura na byo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Iki gitabo "Mu Mpuzu z'Umutima" ni imbumbe y'imivugo itari mike umwanditsi yanditse igaragaza amarangamutima amwe dukunze kurenzaho impuzu tukituriza gusa iyo tubeyuyeho gato tukayagaragaza dufasha n'abandi kubohoka natwe tutisize. Hari abaca mu bisa n'ibyacu cyangwa ababyigiraho bikabakomeza (isanamitima). Kigizwe kandi n'imivugo y'ibisingizo ndetse n'ibihozo bidufasha gutaramana n'abacu tukishima.
Uburyohe bw'ibisigo umwanditsi yadusangije bizatwara umusomyi mu mutuzo bumuhe kunyurwa urupapuro kurundi kugeza ku musozo.